Uwiteka ni we mwungeri wanjye sinzakena, Andyamisha mu cyanya cy’ubwatsi bubisi, Anjyana iruhande rw’amazi adasuma. Asubiza intege mu bugingo bwanjye, Anyobora inzira yo gukiranuka ku bw’izina rye.
Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi cyose kuko ndi kumwe nawe, Inshyimbo yawe n’inkoni yawe ni byo bimpumuriza.
Untunganiriza ameza mu maso y’abanzi banjye, Unsīze amavuta mu mutwe, Igikombe cyanjye kirasesekara.
Ni ukuri kugirirwa neza n’imbabazi, bizanyomaho iminsi yose nkiriho, Nanjye nzaba mu nzu y’Uwiteka iteka ryose.
..............
Warakoze by Aline Gahongayire
Produced by Santana
Mix and Mastering by Bob Pro
Vocals: Peace Joy and Rachel
Guitars : Arnaud (Bass) and Solo (Arsene)
Music Director: Serge Rugamba
Video by Doux
Make Up by Trendy Shadow
Dressed by Alga Fashion & Inkanda House